English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Ibintu 10 bitangaje kuri filime ya La Casa de Papel [ Money Heist]


Ijambonews. 2020-05-27 09:02:31

Abakunzi ba filime ku mu bihugu bitandukanye byo ku Isi benshi mu bakunda filimi cyane cyane iz’uruhererekane (series) uko byagenda kose bazi cyangwa bumvise iyitwa La Casa de Papel.

La Casa de Papel ivuga ku itsinda ry’ibisambo bijya kwiba muri banki, iri muri filime zarebwe cyane dore ko igice cyayo cya gatatu cyarebwe n’abasaga miliyoni 34 ku Isi yose mu minsi irindwi gusa kigiye hanze. Ni filimi ubusanzwe yitwa Money Heist bisobanuye ‘ubujura bw’amafaranga’.

Netflix yaguze amasezerano yo kuyerekana ariko mu buryo bunyuranye n’abatayigeraho babasha kuyibona.

Nyamara n’ubwo twaryohewe n’abakinnyi bayikinnye,igiterekezo cyayo ndetse n’aho yakiniwe,hari byinshi tutazi kuri yo ,harimo no kuba harabuze gato ngo ireke gukinwa. Ibi ibintu 10 bitangaje utari uzi kuri iyi filimi ya La Casa de Papel.

1. Ku rwego mpuzamahanga iyi filimi yitwa ,’Money Heist’ bisobanuye ngo ‘ubujura bw’amafaranga’.Nyamara bitangira yitwaga Los Desahuciados mu rurimi rwa Espanyolo ,tugenekereje bivuze ngo uri mu kangaratete cyangwa uwabuze ibyiringiro.Muri Spain yitwa ‘Paper house’ cyangwa se inzu y’amafaranga.

2.Amazina y’imigi ari muru iyi filimi , Moscow yitwaga Chernobyl,Nairobi byari byapanzwe ko yitwa Cameroni,Oslo yari kuzitwa Valencia .Nyamara aya mazina n’ubundi yaje gukoreshwa ariko nk’imipango (Plan Chernobyl…)

3.Muri La Casa de Papel ,hagaragara umukobwa witwa Tokyo uba ubara inkuru y’urugendo rwe mu bujura.Nyamara si we byari biteganyijwe ko abara iyi nkuru.Mu ntangiriro ni ‘Professor’ wari kuyibara ariko abanditsi ba filimi basanze byagaragara nko kwiyemera kuko imigambi yuje ubuhanga yaba iri kuvugwa na nyiri kuyicura nyine.Tokyo bamutoranyije kubera ijwi rye rituje ry’umwari.

4.Niyo yarebwe kuri Netflix kurusha izindi mu bihugu bitandatu La Casa de Papel iza ku isonga ku rubuga rwa Netflix rwerekana filimi mu bihugu bya Argentine Brasil ,,Ubufaransa.France,Portugal na Chili.

5.Mu buryo busa nk’ubutangaje.n’ubwo iyi filimi igaragara ibitekerezo n’amayeri arimo ubuhanga bwinshi,ntabwo abayandika baba bateguye aya macenga mbere.Ahubwo bijyana n’uko iri gukinwa, Nko muri serie ya 3 umukinnyi witwa Marseiile agaragara yanga kubaga ingurube ubwo Professor yabigishaga kubaga.Ibi bigaterwa n;uko Marseille aba mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’inyamaswa.

6.Agace kerekana mu mbere ,ahakorerwa amafaranga kanagaragaye muri filimi yitwa Vis a Vis ,iyi nayo ni filimi yakiniwe muri Gereza y’abagore ya Espanye.Izi filimi kandi zombi zinagaragaramo umukinnyi Alba Flores uzwi nka Nairobi.

7.Ubwoko bwa mask cyangwa agapfukamaso kakoreshejwe muri iyi filimi kitwa Dari.Abateguye iyi filimi bari bafite amahitamo menshi ya za mask harimo Don Quijote

8. Iyi filimi n’ubwo igenewe gukinirwa muri Banki Nkuru ya Espanye ,yanakiniwe mu nzu y’Inama y’Ubushakashatsi ya Espanye .Hari intera y’iminota 35 hagati y’izi nyubako zombi.

9.Muri iyi filimi ,humvikanamo indirimbo yamamaye yitwa ‘Bella Ciao’.Professor agaragara ayiririmbana n’umuvandimwe we Berlin.Ndetse n’abajura nabo barayiririmba iyo bari muri banki.Bella Ciao rero ikomoka mu ntambara ya kabiri y’isi ,ikaba yararirimbwaga n’abigaragambya barwanya ubutegetsi bw’igitugu mu Butaliyani.

10.Abasohoye serie ya mbere babonye itarebwe cyane nk’uko babyifuzaga maze batangira gutekereza kukuba bahagarika gukomeza gusohora izindi series.Iyi filimi yaje kugurwa rwa Netflix maze ibona abayireba benshi bityo ikomeza gukinwa.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)



Author: Ijambonews Published: 2020-05-27 09:02:31 CAT
Yasuwe: 1751


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Ibintu-10-bitangaje-kuri-filime-ya--La-Casa-de-Papel-[-Money-Heist].php